Umuryango Rwanda Women’s Network ugamije gut eza imbere no guharanira uburenganzira bw’abagore watangiye mu mwaka wi 1997. Intego y’ibanze y’uwo muryango ni uguteza imbere uburenganzira bw’abagore kubyerekeye ubukungu, imibereho myiza na politiki, akaba ari muri urwo rwego hatekerejwe kwandika iki gitabo kigamije gusobanura imirimo y’abafasha mu by’amategeko kugirango bajye bashobora
gufasha abandi baturage aho batuye mu byerekeye guhanira uburenganzira bwabo.